MELITA PSYCHO-MEDICAL CENTER
ISHIMIRE KO URIHO"
Murakaza Neza Kuri
"Melita Psycho-Medical Center"
Melita Psyco Medical Center ni ivuriro, ritanga ubufasha bw’ubujyanama n’ubuvuzi ku ndwara zo mu mutwe. Serivisi gitanga zishingiye ku gukumira, kumenyekanisha ibimenyetso no kuvura uburwayi bwo mu mutwe, bufitanye isano n’imyitwarire,imyumvire, imitekerereze n’imikorere bidahwitse, mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Ubumenyi Dufite
Turi mu mwuga wo gutega amatwi neza, turiinzobere mu gusesengura imyitwarire, Imitekererze, ibyiyumvo, imikorere y’ubwonko bw’umuntu, uko yibanira n’uko abanira abandi.
Turi abajyanama n’abaganga bumwuga ku buzima bwo mu mutwe, dufite inararibonye mu kwakirana urugwiro no gufasha neza abatugana.
Saba Ubufasha
Wifashishije Murandasi
Mu gihe wasabye ubufasha wifashishije murandasi, umuganga w’ impuguke zizagufasha kuvuga ku maranga mutima yawe ndetse agufashe gusobanukirwa neza ibihe urimo ndetse nuko wabyitwaramo ndetse kandi akuyobore mu nzira yo gushaka ibisubizo biboneye ku bibazo ufite. Siwe rero ukubwira icyemezo cyo gufata cyangwa icyo gukora, arakuyobora gusa.
Ubunjyanama bushobora dutangwa imbona nkubone, mu matsinda, kuri telefone, kuri imeli cyangwa se kuri cati.