loader
ABO TURI BO

"Melita Psycho-Medical Center"

“Izina “Melita” ni izina twahisemo risobanura ahantu h’umugisha, aho dusubirizwamo ubuzima n’icyizere tuyobowe n’Imana.”

Melita Psycho-Medical Center Melita ni ivuriro, ritanga ubufasha bw’ubujyanama n’ubuvuzi ku ndwara zo mu mutwe.
Serivisi gitanga zishingiye ku gukumira, kumenyekanisha ibimenyetso no kuvura uburwayi bwo mu mutwe, bufitanye isano n’imyitwarire, imyumvire, imitekerereze n’imikorere bidahwitse, mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Umugambi ni uko umuntu yimenya akisobanukirwa ndetse ntatinye kugana ikigo cya mufasha mugihe abona ko hari impinduka zidasanzwe mu byiyumvo bye, bigatuma ashobora kutibaanira neza, agirana ibibazo nabo ba bana cyangwa bakorana.
Dushishikariza buri wese kumenya gusaba ubufasha no kurwanya ibitekerezo byatuma yiyambura ubuzima.

about-us

Uri Uwagaciro
Ryoherwa n'Ubuzima

Umuhamagaro Wacu

  • Muri uyu mwuga wo gufasha no kuvura, dukumira icyahungabanya ubuzima bwo mu
    mutwe.
  • Dushishikariza abantu kumenya, kwimenya no kwisobanukirwa.
  • Turema icyizere mu batugana bakongera kunyoterwa no kugira icyanga cy’ubuzima, bakabaho kandi neza.

Intumbero Dufite

Mu bujyanama n’ubuvuzi dutera imbaraga abatugana mu kwikemurira ibibazo ndetse birinda amakimbirane aho bari n’aho bakorera, bubaka ubudaheranwa kugira ngo bashobore kubaho neza mu bibazo bafite.

Indagagaciro Dufite

  • Guca bugufi
  • Gukora kinyamwuga
  • Gushyira hamwe
  • Kwanga umugayo
  • Kugira ibanga
  • Kubaha Imana
  • Gukorera mu mucyo
Reach Us

Phone: (250) 788 593 154 / 788 569 075
Email: melitapsychomedrw@gmail.com

Our Office Location

Kigali, Rwanda, Kicukiro, Nyanza, Isonga, KK630 St

Office Hours

Monday – Sunday: 08:00 am-07:00 pm

Copyright © 2026 Melita Psyco-Medical Center. All Rights Reserved